Abahanga mu by’ibirunga baraburira ko ikiyaga cy’umuriro w’amazuku kiri kuzura ku kigero giteye ubwoba ku kirunga cya Nyiragongo, kiri hafi y’umujyi wa Goma muri DR Congo.

Mu kwezi kwa mbere mu 2002, amazuku yisutse hanze ya Nyiragongo atembera mu mujyi wa Goma no mu kiyaga cya Kivu, hapfuye abagera kuri 250, na Goma yangirika ku kigero cya 20%.

Itsinda ry’abahanga bahora bareba ibya Nyiragongo baburiye ko “uyu muriro w’amazuku ushobora guturika ukava mu gasongero k’iki kirunga nanone” nk’uko bivugwa na Science Magazine.

Prof Dario Tedesco wo muri iri tsinda akaba umuhanga mu by’ibirunga, yabwiye iki kinyamakuru cya siyanse ati: “Ubu, uko ibintu bimeze birahagije ngo habe ikindi cyago!”

Ubusesenguzi bwabo bugereranya ko ibi bishobora kuba mu gihe cy’imyaka ine, gusa bavuga ko igihe habaho umutingito wahita utuma ibyo byago biba mbere y’icyo gihe.

Avuga ku byago ibi biteye abaturage bagera kuri miliyoni batuye umujyi wa Goma, Prof Tedesco ati: “Iki ni cyo kirunga giteye ubwoba kurusha ibindi ku isi!”

Iki kirunga kitazimye – ugereranyije n’ibindi biri muri iyi pariki iri hagati ya DR Congo, Uganda n’u Rwanda – gihora gihangayikishije abatuye imijyi ifatanye ya Goma na Gisenyi mu Rwanda.

© 2020 BBC. BBC ntibazwa ibivuye ku zindi mbuga. Soma ibijanye n’aho duhagaze ku mihora ijana ahandi

Source: https://www.bbc.com/gahuza/amakuru-54535011

Mount Nyiragongo, Volcano

World news – US – Nyiragongo yaba igiye guteza ‘ikindi cyago’ – BBC News Gahuza

En s’appuyant sur ses expertises dans les domaines du digital, des technologies et des process , CSS Engineering vous accompagne dans vos chantiers de transformation les plus ambitieux et vous aide à faire émerger de nouvelles idées, de nouvelles offres, de nouveaux modes de collaboration, de nouvelles manières de produire et de vendre.

CSS Engineering s’implique dans les projets de chaque client comme si c’était les siens. Nous croyons qu’une société de conseil devrait être plus que d’un conseiller. Nous nous mettons à la place de nos clients, pour aligner nos incitations à leurs objectifs, et collaborer pour débloquer le plein potentiel de leur entreprise. Cela établit des relations profondes et agréables.

Nos services:

  1. Création des sites web professionnels
  2. Hébergement web haute performance et illimité
  3. Vente et installation des caméras de vidéo surveillance
  4. Vente et installation des système de sécurité et d’alarme
  5. E-Marketing

Toutes nos réalisations ici https://www.css-engineering.com/en/works/

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here